AmakuruImyidagaduro

Miss Rwanda yakatiwe gufungwa amezi atatu asubitse

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu mujyi wa Kigali rwahamije Miss Rwanda uriho ubu ibyaha byo gutwara imodoka yasinze no gutwara imodoka nta ruhushya afite, rumuhanisha igifungo gisubitse cy’amezi atatu n’amande y’amafaranga 190,000.

Divine Muheto wari umaze iminsi 18 afunze, umucamanza yavuze ko adahamwa n’icyaha cyo guhunga aho yakoreye impanuka.

Umucamanza yategetse ko Muheto – utari waje mu isomwa ry’urubanza – ahita arekurwa.

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa umwaka umwe n’amezi umunani, na bwo ntibwari bwaje kumva isomwa ry’uru rubanza – ntibizwi niba buzajuririra uyu umwanzuro.

Muheto ni umukobwa w’umwe mu bapolisi bakuru mu Rwanda Assistant Commissioner of Police Francis Muheto, mu ntangiriro z’iki cyumweru, umuvugizi w’igipolisi yabwiye abanyamakuru ko kuba ari umukobwa w’umupolisi mukuru “bitamubuza gukurikiranwa” ku byaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *